Print

Barafinda akimara gutora yasabye ko uzatorwa yazakuraho umusoro ku butaka gakondo bw’abanyarwanda

Yanditwe na: Ubwanditsi 8 August 2017 Yasuwe: 3753

Barafinda n’umugore ku munsi w’itora kuri King David Academy aho batoreye

Barafinda Sekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda ariko Komisiyo y’Amatora ikanga kwemeza kandidature ye ivuga ko atujuje ibisabwa byose nawe yitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika taliki 4/8/2017.

Barafinda watoreye kuri site y’Itora ya King David Academy mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro aherekejwe n’umugore we yavuze ko uzatorwa akwiriye kuzakuraho umusoro ku butaka gakondo bw’abanyarwanda ndetse n’umusoro ku bucuruzi buto.

Kanda iyi video wumve n’ibindi byinshi yatangaje harimo n’ibijyanye n’uko yaba yarigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe


Comments

9 August 2017

TOMAS.HABANABAKIZE