Print

Uganda: Umukozi wo mu rugo ushinjwa kwiba amashilingi y’ umusore bararanye yabihakanye

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 8 August 2017 Yasuwe: 942

Umukozi wo mu rugo w’imyaka 33, muri Uganda arashinjwa kwiba umukunzi we amashilingi miliyoni 9 n’amadolari atazwi umubare nyuma y’uko bararanye ijoro ryose.

Phiona Kyasimiire ushinjwa ibi byaha yitabaga umushinjacyaha mukuru Beatrice Khaiza Beatrice Khaiza yavuze ko ibyo ntabyo yigeze akora, urubanza rwe rukaba ruzasomwa ku itariki ya 30 uku kwezi kwa Kanama.

Inkuru ya Dailymonitor ivuga ko Phiona Kyasimiire mu gusobanura uko byagenze

Yagize ati:"Nyakubahwa, nahuriye n’umusore unshinja kumwiba mu kabyiniro ka Diners Club muri Bukoto, njye na we twaranyweye turasinda hamwe n’inshuti ze. Yaje kunsaba ko twamarana ijoro ryose. Naramwemereye maze ajya gukodesha icyumba turahararana….bigeze mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo, yarabyutse ajya no kwiyuhagira, avuyeyo ansaba ko twaba tugumanye nkaza gutaha mu ma saa sita, ariko ndamuhakanira kuko narimfite akazi kenshi mu rugo ngomba gutunganya."

Kyasimiire avuga ko ubwo yaratashye yasabye uwo mukunzi we w’ijoro rimwe amafaranga, ariko amubwira ko amafaranga yamushiranye, ibi abibwira urukiko

Yagize ati:"Sinigeze mwinginga ngo ampe amafaranga kuko nari nemeye ko turarana ntacyo mwitezeho wenda nk’indaya".

Ariko ngo yatunguwe no kubona nyuma y’icyumweru kimwe n’igice, uwo musore n’abandi bagabo benshi baza kumureba bagahita bamuta muri yombi kuri sitasiyo ya polisi ya Kira Road, asabwa kugarura ayo mafaranga.

Urubanza rukaba rwasubitswe rukazasubukurwa ku itariki ya 30 Kanama 2017, gusa uyu mugore akaba yashinganishije imitungo ye kuko uyu umushinja kumwiba ari kuyishakisha ngo ayigurishe.