David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bakurikirwa na Cristiano Ronaldo kuri instagram. Ni nyuma yo kumuririmba mu ndirimbo yise ‘Fall’ iharawe cyane muri iyi minsi.
Davido asanzwe ari umunyamuziki wubashywe muri Nigeria akora muzika w’ubucuruzi nk’uko yakunze kubitangaza. Uburyo iyi ndirimbo ‘Fall’icuranzwe ndetse n’uburyo amashusho yayo ayobowe byazamuye igikundiro cyayo ari nabyo byatumye Ronaldo ayumva.
Uyu mukinnyi yafashe umwanzuro wo kumukurikirana nyuma y’uko yiyumvishe muri iyi ndirimbo. Davido wamamaye mu ndirimbo nka: If, Aye, Gobe, Skelewu zazamuye izina rye biba akarusho mu ndirimbo ‘Fall’ yavuzemo igihangange Cristiano Ronaldo.
Ubusanzwe uyu mukinnyi kuri instagram akurikira abantu 379 gusa. Mu ruganda rwa muzika, Ronaldo akurikira ibyamamare by’abanyamerika nka Selena Gomez, 50Cent, Justin Timberlake, Alicia Keys ndetse na Beyonce.
Kuri ubu yamaze no kongera uyu mubare aho Davido nawe yisanze kuri uru rutonde, we akurikiwe n’abantu basaga Miliyoni 108 kuri Instargram.
Davido akurikira ibihumbi bine [Follow], agakurikirwa n’abantu basaga gato Miliyoni enye n’igice, Followers.
Published on Jun 2, 2017....Music video by Davido performing Fall. (C) 2017 Sony Music Entertainment International Limited
He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho
He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho