Print

Davido yashyizwe mu mubare w’abakurikirwa na Cristiano nyuma yo kumuririmba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017 Yasuwe: 461

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bakurikirwa na Cristiano Ronaldo kuri instagram. Ni nyuma yo kumuririmba mu ndirimbo yise ‘Fall’ iharawe cyane muri iyi minsi.

Davido asanzwe ari umunyamuziki wubashywe muri Nigeria akora muzika w’ubucuruzi nk’uko yakunze kubitangaza. Uburyo iyi ndirimbo ‘Fall’icuranzwe ndetse n’uburyo amashusho yayo ayobowe byazamuye igikundiro cyayo ari nabyo byatumye Ronaldo ayumva.

Uyu mukinnyi yafashe umwanzuro wo kumukurikirana nyuma y’uko yiyumvishe muri iyi ndirimbo. Davido wamamaye mu ndirimbo nka: If, Aye, Gobe, Skelewu zazamuye izina rye biba akarusho mu ndirimbo ‘Fall’ yavuzemo igihangange Cristiano Ronaldo.

Ubusanzwe uyu mukinnyi kuri instagram akurikira abantu 379 gusa. Mu ruganda rwa muzika, Ronaldo akurikira ibyamamare by’abanyamerika nka Selena Gomez, 50Cent, Justin Timberlake, Alicia Keys ndetse na Beyonce.

Kuri ubu yamaze no kongera uyu mubare aho Davido nawe yisanze kuri uru rutonde, we akurikiwe n’abantu basaga Miliyoni 108 kuri Instargram.

Ronaldo yahise yerekana ifoto yatangiye gukurikirana Davido kuri instagram

Davido akurikira ibihumbi bine [Follow], agakurikirwa n’abantu basaga gato Miliyoni enye n’igice, Followers.

Published on Jun 2, 2017....Music video by Davido performing Fall. (C) 2017 Sony Music Entertainment International Limited


Comments

ghi 9 August 2017

He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho


ghi 9 August 2017

He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho