Print

Amagare : Niyonshuti yahishuye impamvu atitabiriye isiganwa ryo mu Bwongereza

Yanditwe na: 9 August 2017 Yasuwe: 268

Umusore Niyonshuti Adrien umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya mbere ya Dimension data yo muri Afurika y’epfo yatangaje ko yabuze ibyangombwa birimo Visa kugira ngo yitabire irushanwa riheruka kubera mu Bwongereza rya RideLondon Classic ku italiki ya 30 Nyakanga uyu mwaka.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu musore yavuze ko icyatumye atitabira iri rushanwa ry’umunsi umwe ari ikibazo cya Visa ndetse yishimiye kuba yongeye gusiganwa cyane ko ari ku rutonde rw’abazahagararira Dimension Data mu irushanwa rya Arctic Race ribera muri Norvege.

Yagize ati “Nishimiye ko nongeye kwitabira amarushanwa. Nabuze amahirwe yo kwitabira RideLondon Classic kubera ikibazo cya Visa gusa ubu ndi mu nzira nerekeza mu irushanwa rya Arctic Race of Norway.Nishimiye kongera gukinira Dimension Data for Qhubeka.”


Uyu musore yahise ashyiraho ifoto agiye kurira indege imwerekeza muri iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo taliki ya 10 rikageza ku ya 13 Kanama uyu mwaka.
Iri rushanwa rizaba rigizwe n’uduce 4 tungana n’ibirometero 685 aho rizatangirira ahitwa Andorja risorezwe Tromso.