Print

NEC yemeje bidasubirwaho ko Paul kagame ari we watsinze amatora

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 August 2017 Yasuwe: 357

Komisiyo y’amatora, NEC yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kanama 2017 ku buryo bwa burundu ko Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 3 no kuwa 4 Kanama 2017.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko ku bantu 6 897 076 bari kuri Listi y’itora, abatoye ni 6 769 514 bangana na 98,15%, naho abatoye neza bakaba 6 757 204 bangana na 99.82%, naho impfabusa zabonetse ni 12 310 zingana na 0,18%. Mu Rwanda muri rusange, batoreye ku masite y’itora 2 343, afite imbumba 16 691 byatorewemo.

Mu mahanga, Lisiti y’itora igaragaza ko hariho abantu 44 362, ariko hatoye abagera ku 39 719 bangana na 89,53%, batoreye kuri site z’itora 98.

By’umwihariko mu banyarwanda baba mu mahanga Paul Kagame yatowe n’abantu 37 951 bangana na 95.58% by’abiyandikishije, Frank Habineza yabonye amajwi 1 101 angana na 2,77%, Philippe Mpayimana we abona amajwi 655 angana na 1.65%.

Prof Kalisa Mbanda ati “Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba itangarije abanyarwanda ku buryo bwa burundu ko muri aya matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi yagize amajwe 6 675 472, angana na 98,79%, bityo akaba ariwe watsindiye kuba perezida wa Repubulika muri iyi manda iri imbere.”


Comments

ndagijimana 9 August 2017

twishimiye itsinzi