Print

Rulindo: Umugore yagiye gutora Perezida yambaye ivara nk’ umugeni

Yanditwe na: 9 August 2017 Yasuwe: 9105

Mu Rwanda amatora afatwa nk’ ibirori. Abanyarwanda bagereranya amatora n’ ubukwe bitewe n’ uko bayitegura nk’ abategura ubukwe. Umugore witwa Nzamukosha Venantie wo mu kagari ka Mvuzo Umurenge wa Murambi mu karere ka Rulindo yagiye gutora Perezida wa Repubulika yambaye ivara.

Uyu mugore uri mu kigero cy’ imyaka 45 wambaye ivara tariki 4 Kanama 2017, akajya kwifatanya n’ abandi banyarwanda gutora umukuru w’ igihugu ngo yabwiye bagenzi be ko ayo matora yari ubukwe bw’ umugeni we.

Kuva ku munsi w’ amatora tariki 4 Kanama, amafoto y’ uyu mugore Nzamukosha yatangiye guherekanywa n’ abakoresha imbugankoranyambaga arinako bavuga icyo bayatekerezaho.

Mu matsinda ya Whatsapp ahurirwamo n’ abaturage bo muri Mvuzo yakwirakwiyemo aya mafoto abenshi bagiye bavuga ko kuba uyu mugore yarambaye ivara ku munsi w’ itora rya Perezida byabashimishije.


Ku munsi w’ itora nyir’ izina hari abo Nzamukosha yabwiye impamvu yamuteye kwambara ivara. Nyirambarushimana Consollé ni umwe muri bo
.
Consollé yatangarije Umuryango ati “ Nzamukosha yatubwiye ko bwari ubukwe bw’ umugeni we, gusa ntabwo yatubwiye uwo mugenzi uwo ariwe mu bakandida batatu bahatanaga”

Muri Kanama 2015, Nzamukosha ari mu baturage bari ku biro by’ Akagari ka Mugambazi ubwo abadepite bari bagiye gusobanurira abaturage b’ umurenge wa Murambi ibijyanye no gutora referandumu.

Nzamukosha icyo gihe yari afite icyapa cyanditseho “Paul Kagame”, icyo gihe kandi Nzamukosha yatangaje ko akunda Paul Kagame kuko yasubije abagore ijambo.

Nzamukosha yatoreye ku ishuri ribanza rya Ntyaba riherereye mu kagari ka Mvuzo mu murenge wa Murambi. Kuri ibi biro by’ itora hagaragaye umugabo wambaye ikote ridozwe mu bitambaro bihuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda.

Kuri ibi biro by’ itora kandi hari umukecuru Umuryango utabashije kumenya amazina waharaye ategereje ko bucya ngo atore perezida.


Muri Kanama 2015, Depite Kalisa Evariste ari mu badepite bagiye i Rulindo gusobanurira abaturage ibijyanye no gutora referendumu

Nzamukosha icyo gihe yari afite icyapa cyanditseho Paul Kagame


Comments

gakuba 11 August 2017

umuntu wese afite uburenganzira bwo kugaragaza muburyo bwose ashatse uko akunda umuntu uyu mudamu buriya ubutumwa bwe bwarunvikanye nakomere


mbivuga 9 August 2017

Ibi ni ubukunguzi kandi muzabibona!!!!