Print

Brazil: Kugira ikibuno cya cm 107 biguhesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss urusha abandi ikibuno [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2017 Yasuwe: 3280

Mu gihugu cya Brezil hari kubera imiyereko y’abakobwa 27 bari guhatanira ikamba rya miss urusha abandi kugira ikibuno cyiza ndetse giteye amabengeza.

Mu gihe bimenyerewe ko ku Isi habaho amarushanwa yo gutora nyampinga urusha abandi ubwiza mu gihugu cya Brezil hamaze igihe hatangijwe irushanwa ridasanzwe aho abakobwa biyiziho kuba bafite ikibuno giteye neza bitabira irushanwa ryo gushaka nyampinga uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza.

Guhera kuri uyu wa Mbere abakobwa 27 biriwe mu myiyereko mu mihanda yo gihugu cya Brezil mu mugi Sao Paulo aho bakomeje kugenda biyerekana ngo barebe ko hazavamo umwe wegukana ikamba rya miss uhiga abandi kugira ikibuno cyiza.
Twababwira ko utsinze iri rushanwa ahabwa akayabo k’ibihumbi 22 by’amadorali y’Amanyamerika.

Kugira ngo winjire muri iri rushanwa ugomba kuba afite byibura ikibuno gifite umuzenguruko utarengeje cm 107.

Amafoto y’imyiyereko y’abakobwa bahatanira ikambary’uhiga abandi kugira ikibuno cyiza: