Umunyamideli Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh banafitanye abana, avuga ko mu myaka amaze akoresha imbuga nkoranyambaga amaze kunguka byinshi, ngo kuri we umukobwa wambaye ‘Uko yavutse, ukuri’ niwe yavuga ko yambaye ubusa.
Mu kiganiro yahaye Royal TV, aho yagarutse ku buzima bwe bwite n’uburyo abayeho nyuma yo gutandukana n’umugabo we.Yanavuze uburyo yakiriye ubuzima bwo kumenyakana binyuze ku mafoto yambaye ubusa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mbabazi Shadiya wamamaye nka Shaddy Boo avuga ko atuye i Gikondo.Ngo ntiyibuka neza igihe yatangiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko avuga ko ari mu myaka myinshi itambutse.Ngo yatangiye kuzikoresha atarabyara.
Avuga ko Facebook atakiyibuka kuyikoresha ko ahubwo asigaye akoresha instagram na Snapchat.Abajijwe umuntu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga atabikekaga yavuze ko ari benshi gusa humvikanamo umuhanzi Diamond n’abandi .
Ati “ Ubu ng’ubu nsigaye nkoresha instagram na snapchat nibyo bintu bigezweho cyane.” Yungamo aseka cyane ati “Ni benshi n’abasitari bo hanze bari baya Diamond, aha ni benshi.”
Inyungu ukura mu gushyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga:
Uyu mukobwa avuga ko bimwinjiriza ahanini binyuze mu kwamamaza ibikorwa by’abandi. Yagize ati “nyine ni ibintu bikwinjiriza…..umunyamakuru ati bishobora gutunga umuntu? ..Ati cyane, cyane njye birantunga nko gusohoka n’ibintu nkora n’ukubera social media bamwe baranyimfashisha kugirango mbamamparize ibintu byabo…Nanjye nkabasha kwikorera ibintu ku giti cyanjye bikanyinjiriza ni ikintu gikomeye cyane.”
Bisaba iki kugirango umuntu umugire mu mashusho y’indirimbo, Videwo:
Ati “Bisaba amafaranga menshi…..Umunyamakuru ati amafaranga angana gute niba atari ibanga?.... Yagize ati “ aha ambo biterwa, nka Umutare Gaby yanyishuye 2000 doralls[Akabakaba mu bihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda]. ni amafaranga umuntu atapfa kubona; kubera ahantu nari njyeze runaka n’ahantu we yari ari, urumva.”
Tubwire iyo wambaye ibihenze byawe bya nyuma, turahera ku nkweto, ipantalo,isakoshi, isaha uba wambaye nk’amafaranga angahe?
Ati “Hari igihe nshobora gukubitaho urukweto ruhenze nkashyiraho umwenda udahenze byose biterwa, ariko muri rusange ni nka magana abiri [Aha yavugaga ibihumbi] ku myenda....Ikintu cyose ni ukwiyemeza [Risk] ufata kugirango ugera ahantu ugomba gufata risk kugirango ubone inyungu.”
Yungamo ati “Ukavuga uti ngiye gushora muri iki kintu nziko cyizambyarira ibindi bintu. Nkanjye nshobora kwifata nkagura umwenda uhenze ariko hahandi umuntu azabona akavuga ati uyu mwana mufashe mukoresheje mu mashusho y’indirimbo urumva yanca angahe ? kuko arabona urukweto nambaye ntabwo azaza nka wawundi wiyambarira bodaboda…Nshaka kwereka abantu ko icyo bavuga cyose , iyo umutu afite intumbero, icyo ashaka akigeraho.”
Abajijwe niba yiteguye kongera gusha umugabo uyu mugore watandukanye n’umugabo yavuze ko atari mu isi yo gushaka abagabo. Ati “ Ntabwo ndi mu isi yo gushaka umugabo….Yaa abenshi hari igihe baba badashaka mu nzira urimo kandi njye ndashaka kurema izanjye nzira nkakora ikintu cyanjye; ninaba umukire ku giti cyanje apana kubera umugabo…Yaa kuri njye ntabwo niteguye gushaka undi mugabo ninamushaka azabe yiteguye inzira y’ubuzima bwanjye mbamo kuko azaba abunsanzemo kandi ntacyo nzaba mbaye .”
Abajijwe ku mpaka z’abavuga ko ‘uyu mukobwa yambaye ubusa’ …kuri wowe umukobwa wabona ukabona ko yambaye ubusa yaba yambaye ate?
Ati ...Ni uko yavutse uko niko kuri nibwo busa kuko ibinyejana bigenda bihinduka nka cyera ntabwo hari, abubu bitiranya ibintu ngo yataye umuco ariko ntabwo bibaza ko umuntu arikugenda imyaka iri kugenda ihinduka y’ibyo byose.”
Shaddy Boo asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.
Yatandukanye n’umugabo we, Meddy Saleh bakundanye akaba umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Active nka Active Love, Tonight, Nicyo Naremewe; Yantumye na Naramukundaga za King James; Same Room ya Mani Martin, Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana n’izindi.
Mwiriwe sinzi niba mwakosora 2000 USD nta ari 180 yamanyarwanda sawa
ahubwo c yambaye iki gihenze byose ndabona bisanzwe cyane nta zahabu yambaye nta gucci cg lv yambaye ubwo ahubwo ko abonna ari cheap kundenza hahahahaha
NATASHA ngiyo media yiwacu koko bigatambuka kuri television irebwa no mumahanga aho icyohe cyananiwe urugo kubera uburara ngo social media usibye kumukoresha uburaya ikindi nikihe ??? ywe injangwe yaraye hanze koko induka inturo gusa niba ababishinzwe badafashe imyanzuro nkeka koa hari abandi binkwakuzi batazemera ko abana babo banginzwa nizi nkozi zikibkibi yambaye inkweto zo muri dollarama ese uriya munyamakuru ko atamubajije nabura griffe yaziriya nkweto cyangwa biriya bifake bya isaha na gromete ese ko atamubajije make up uyu ko atanabona mac ukwezi kose cyakoza media yacu imaze kubora pe nimutisubiraho bizabagora
Iki kiganiro twaracyumvise none reka gukabya usa nugamije gusebya. Kandi abanyamakuru mujye muba abanyamwuga mureke amatiku niho muzahesha umwuga wanyu agaciro. Jyewe uyu mukobwa simuzi ariko ibyo yabajijwe narabyumvise. Kuko akurikiranwa n’abantu benshi ni inyungu yihe yakuye mu gukoresha "SOCIAL MEDIA" bitandukanye na titre y’inkuru yawe.... GUSHYIRA AMAFOTO HANZE YAMBAYE UBUSA". Ino nkuru inteye umujinya kuburyo ntarangije kuyisoma.