Print

Danny Vumbi mu ndirimbo nshya ‘Bango’ arabara inkuru y’umusore wananiwe n’irari ry’umubiri-YUMVE

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 August 2017 Yasuwe: 724

Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] wamamaye nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bango’.

Vumbi ari mu bahanzi bubashywe mu Rwanda binashingirwa ku buvanganzo agira mu myandikire n’imiririmbire. Muri iyi ndirimbo nshya ’Bango’ humvikanamo inkuru y’umusore wananiwe n’irari ry’umubiri we bikarangira ateye inda umukobwa.

Abahanga mu ndimi bavuga ko igisobanuro cy’ijambo ‘Bango’ rikoreshwa cyangwa se rikavugwa iyo umusore yaryamanye n’umukobwa ariko batikingiye mbese batakoresheje agakingirizo cyangwa se ubundi buryo.

Ibaye igihangano gishya ashyize hanze nyuma y’uko yari amaze igihe mu bihe byo kwamamaza umukandida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi wanatsinze amatora yo kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.