Print

Umugore yakoreye umukobwa we w’inkumi agashya aho yamukoreye ibitamenyerewe ku munsi we w’amavuko(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2017 Yasuwe: 7514

Ifoto igaragaza umugore n’umwana we batatangajwe amazina, bivugwako bakomoka mu gihugu cya Nigeria, ikomeje kuvugisha abayibonye bose, bitewe n’ibyo uyu mukobwa w’inkumi yakorerwaga na Nyina.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe haba mu Rwanda no hanze yarwo, abantu batari bake bizihiza umunsi [itariki n’ukwezi baba baravukiyeho] w’amavuko yabo, aho usanga iyo bitateguwe na nyiri ubwite, bikorwa n’inshuti ze mu buryo butunguranye [Surprise], bagatungura uwujuje imyaka runaka bamuririmbira uturirimbo tugendanye no kwizihiza uwo munsi w’amavuko akeshi bakanamumenaho amazi, mbese ugasanga ibintu byabaye umunezero gusa.

Ifoto ikomeje kubica bigacika rero hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza umukobwa w’inkumi wizihije isabukuru y’amavuko ye, maze mama we amukorera ibintu bidasanzwe, ubwo yamushyize mu ibase akamukarabya nk’ukarabya umwana w’agahinja, anamugaburira akoresheje Bebelo mu rwego rwo kwiyibutsa no kumwibutsa ubuto [ubuhinja] bwe, bibukiranya ibyo yamukoreraga akivuka.