Print

Amashusho agaragaza uko uwahoze mu ngabo z’u Rwanda yashimutiwe muri Uganda, yasabwe gukorana na RNC arabyanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 August 2017 Yasuwe: 15094

Mu nkuru icukumbuye y’ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2017 isobanura ikanagaragaza uko byagenze kugirango Sgt (Rtd) Rene Rutagungira ashimutirwe muri Uganda; hejuru y’ibyo banavuganye n’impande zose zirebwa n’iki kibazo.

Iki kinyamakuru cyashyize hanze amashusho yafashwe intambwe ku yindi kugirango uyu musirikare w’ipeti rya sgt ariko wavuye mu ngabo afatirwe muri iki gihugu cya Uganda.

Nyuma y’iminota 15 gusa aba bagabo binjiye, Captain wambaye ingofero nawe yahise ahasesekara

Chimpreports yashyize hanze Videwo zigera kuri ebyiri zigaragaza neza uko igikorwa cyose cyangenze. Muri aya mashusho yafashwe na Camera ihishe [CCTV] igaragaza neza ko uyu mugabo yafatiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar.

Amashusho agaragaza abagabo babiri bambaye sivile binjira muri ako kabari bagatumiza icyo kunywa. Mu masegonda macye hinjira undi mugabo wambaye ikoti ry’uruhu ryirabura n’ingofero, akegera aba akabereka aho Rene Rutagungira aba yicaye.

Muri iyi nkuru icukumbuye y’iki kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru yizewe ahamya ko uyu mugabo winjiye nyuma y’aba bandi babiri yambaya ingofero asanzwe ari umusirikare w’ipeti rya Capt mu ngazo za Uganda, UPDF.

Ngo abari bacuze umugambi wo gushimuta Rutangungira babanje kugira ubwoba bw’uko bashoboraga kurwanira mu kabari. Icyo bakoze n’uko bohereje umuntu ajya kumubwira ko hari umuntu umukeneye hanze ya kabari.

Yafashe umwanya munini yisobanura kubashinzwe umutekana w’akabari kugirango yinjire

Mu gusohoka, Rutagungira yabanjye kugira ubwoba no gushidikanya kubyo yari amaze kubwirwa. Abo bagabo babiri bari binjiye ariwe bashaka nabo bahise bamusohoka inyuma nk’uko Videwo ya kabiri yashyizwe hanze na Chimpreports ibigaragaza.

Bageze hanze, abo bagabo babiri bahise bafata Rutagungira babifashijwemo na wamusirikare ufite ipeti rya Captani wari waje inyuma y’abo abakurikiye. Rutagungira yagerageje kwirwanaho ariko biranga bamurusha ingufu.

Mu kiganiro umugore w’uyu mugabo yahaye ikinyamakuru Chimpreports, Jacinta Dusangeyezu, yavuze ko amakuru yamenye ari uko umugabo we yajyanywe mu modoka ifite purake UAT 694T.

Yakomeje avuga ko yakiriye telephone ahagana saa cyenda z’ijoro imubwira ko umugabo we yashimuswe; nyamara ngo umugabo we babyaranye yatwaye n’abo bantu ahagana saa munani n’iminota micye irengaho.

Ngo yihutiye kujya kuri Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala kugirango atabaze.Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Polisi yababwiye ko hari abantu bo mu ihuriro rya RNC[ irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda], bashobora kuba aribo bihishe inyuma y’ishimutwa ry’umugabo we kuko hari hashize igihe bamusabye ko bakorana ariko akanga.

Uretse ibyo, uyu mugore yanavuze ko uwo musirikare w’ipeti rya Captain wafashije abo bagabo babiri gushimuta umugabo we, yerekanye ibyangombwa bye ku kabiri mbere y’uko yinjira ngo ushinzwe imutekano kuri ako kabiri yahise ajya kumwereka aho Rene Rutagungira yari yicaye.

Yanavuze ko kuva umugabo we yashimutwa babayeho nabi bitewe n’uko ariwe wari utunze umuryango wabo.

Icyo umuvugizi w’Igisikare n’umuvugizi w’Igipolisi bavuga kuri iki kibazo:

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Asan Kasingye yatangaje ko batangiye iperereza kugirango hamenyekane uwihishe inyuma yo gushimutwa k’uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare, Lt Col. Deo Akiiki yabwiye itangazamakuru ko atazi ibya Rene, ngo nawe yabimenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga yagiye gushyingura Brig. Kyabihende uherutse kwitaba Imana.

Abajijwe niba ari ingabo za Uganda, UPDF zakoze igikorwa cyo gushimuta uwo musirikare yavuze ko nta ruhare bagira mu gushimuta umuntu, ngo ntabwo bajya bashimuta abantu.

Ati“Ntabwo tujya dushimuta abantu. Nta makuru nigeze mbona ko twari tubirimo. Kugeza ubu nanjye nta makuru mfite nkawe”.

Umuvugizi w’Ingabo yari yijeje Ikinyamakuru Chimpreports ko nagira icyo amenya aza kugitangaza ariko inkuru yarinze isohoka ntacyo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ntacyo aratangaza.

Iki kinyamakuru cyavuze ko atari ubwa mbere umusirikare w’u Rwanda ashimutiwe ku butaka bwa Uganda. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ikunze gutunga urutoki inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yabajijwe niba nta ruhare u Rwanda rwagize mu ishimutwa ry’uyu musirakare avuga ko bidashoboka.

Ati: “Ntibishoboka ko u Rwanda rwagira uruhare mu gikorwa nk’iki mu kindi gihugu.” Yongeyeho ko basaba amakuru arambuye ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Mu kubaza Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, nawe yavuze ko yakiriye ayo makuru gutyo. Ati: “Yego, twakiriye amakuru. Turi kugerageza kumva uko byagenze”.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko amashusho ya Camera yafatiwe mu kabari anafitwe na Polisi ya Uganda azifashishwa kugirango hamenyekana ukuri.

Rutagungira yahise asohorwa mu kabari n’abagabo babiri bagenda bamukurikiye

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama nibwo René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimuswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu kabari ka Bahamas asangira n’inshuti ze, ahagana saa munani z’ijoro nk’uko ababibonye babihamya.