Print

NYABUGONGO:Abaturage bahanganye bikomeye n’abashinzwe irondo bapfa umuzunguzayi wafashwe(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2017 Yasuwe: 3717

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama 2017, abaturage benshi muri gare ya Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, bashyamiranye n’abashinzwe irondo ubwo bafataga umusore umwe bamwita umuzunguzayi, barya karungu bavuga ko bamurenganyije kubera yabuze ruswa yo kubaha.

Gufata abantu bacururiza mu kajagari no kubambura ibyo bacuruza bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, cyane ko ari ubucuruzi butemewe kandi hanashyizweho amabwiriza abubuza.

Amashusho yafashwe na Royal TV yerekana abashinzwe umutekano bafashe umusore wambaye ikoti ritukura, umwe agaragara amukubita igipfunsi mu mutwe bamushyira hasi nawe ariko agerageza kubiyaka, kugeza ubwo abaturage babyinjiyemo batatanya abashinzwe umutekano biteza umuvundo.

Umwe mu bagore babibonye byose yagize ati “Bari bavuye kunywa, noneho uwo muhungu yacuruzaga isambusa abasanga hariya hejuru, baramubwira ngo nabahe 500Frw. Arababwira ngo nibamuhe Petit Mutzig, bayimuhaye arayanga ngo arashaka inini, undi ngo arayipfundura arayinywa. Noneho bo baza bafite inzika, bahurira muri gare kandi n’imari yari yashize.”

Yakomeje agira ati “Noneho arangije aramubwira ngo zana ya mafaranga cyangwa uze tugende, undi arababwira ati mva inyuma. Baraza bageze muri gare barazenguruka bageze hano haruguru nibwo bafatanye bararwana ari kubiyambura ngo nibamurekure nta mari afite. Ngo mwabuze kumfata kare mfite imari ubu nibwo mumfashe mureba nta mari mfite? Barwana gutyo.”



Mu mashusho kandi hagaragaramo umwe mu baturage utari ufite aho ahuriye n’ubwo bushyamirane, wahutajwe agahita arambarara hasi.

Undi muturage yagaragaje ko hari igihe bahutazwa n’inzego zishinzwe irondo, ku buryo ngo hari n’ubwo batubaha uburenganzira bw’abagore bakabahutaza.

Yagize ati “Baragufata bakaguhondagura, ntibagira n’isoni zo kukwambura ngo amabere ajye hejuru. N’abagenzi benshi babigenderamo, yagira ngo aravuze ngo ko umuhohotera, nawe bakaba baramujyanye.”

Hari n’umusore wavuze ko bagusanga wiyicariye bakagufata bakubwira ko nawe ujya ukora ubuzunguzayi, bati “Ni ukuturenganura”.


Mu mpungenge bagenda bagaragaza kandi harimo ko n’amafaranga bacibwa iyo bafatiwe muri ibyo bikorwa batazi niba agera mu isanduku ya Leta kuko batizera inyemezabwishyu bahabwa, bagasaba ko Leta yakwinjira neza mu mikorere y’izi nzego.


Umwe ati “Hari abakubitwa, hari n’abakuramo inda. Ese uyu muntu bambuye telefone ngo abuze ruswa yo kubaha, biremewe?”


Comments

Ntayomvuga 11 August 2017

Ubu koko ibi biri mu gihugu cyacu ? Uzi ko wagirango ntamategeko ahari, nonese twigeze dutora kwicisha abantu inkoni ? Iki kibazo gikemuke kabisa sinon kiratwanduriza ishusho ibi byabagaho mbere y a 1994.