Print

Tidiane Kone yatangaje icyo azakorera Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha

Yanditwe na: 12 August 2017 Yasuwe: 2246

Umunya Mali ukinira ikipe ya Rayon Sports Tidiane Kone aratangaza ko yiteguye gutsinda ibitego byinshi kugira ngo iyi kipe yitware neza mu mikino iteganyijwe mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu musore yabitangarije ikinyamakuru Umuryango.rw muri iki cyumweru aho yashimangiye ko kugira ngo iyi kipe yitware neza haba muri shampiyona ndetse no mu mikino nyafurika bibasaba gukora cyane kugira ngo ibitego biboneke.

Yagize ati “Ndifuza gukora cyane ndetse ngatsinda ibitego byinshi kurusha umwaka ushize cyane ko umwaka ushize twatwaye igikombe cya shampiyona.Uyu mwaka turifuza kwitwara neza mu mikino nyafurika niyo mpamvu tugomba gukora cyane kugira ngo tugere nibura muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.”

Titi Kone yavuze ko yishimiye uko yakiriwe n’abanyarwanda cyane cyane abafana ba Rayon Sports ndetse abashimira urukundo bamugaragarije.

Tumubajije uko abona abatoza bashya iyi kipe yazanye yatubwiye ko bataramenyerana cyane gusa abona ari abatoza beza kandi yiteguye gukorana nabo neza.

Uyu musore yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize aho yakinnye mu mikino yo kwishyura ndetse kimwe mu byaranze uyu musore ni ugutsinda ibitego bikenewe nk’icyo yatsinze Bugesera na APR FC nawe yemeza ko ari byo bitego byamushimishije mu mwaka w’imikino ushize.


Comments

munezero 12 August 2017

Mutubwire ibya mugenzi we,uwo ibye twarabibonye.