Print

Kenya: Mu mafoto reba isura y’ imvururu zadutse nyuma yo gutangaza ko Perezida Kenyatta ari we watsinze amatora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 August 2017 Yasuwe: 3849

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’ amatora yatangaje ibyavuye mu itora rya Perezida wa Repubulika ya Kenya ku wa Kabiri tariki 8 Kanama.

Ubwo hatagazwaga amajwi y’ ibanze y’ ibyavuye muri iki gihugu hahise haduka imvuru z’ abashyigikiye umukandida w’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe Raila Odinga.

Kuva ku wa kabiri kugeza kuri uyu wa Gatandatu abantu batatu nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri izi mvururu nyamara Leta ya Kenya n’ imiryango mpuzamahanga ntibasiba gusaba abaturage ba Kenya kurangwa n’ ituze.

Amafoto yafashe n’ umuntu uri muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu agaragaza ibintu byahiriye imbere y’ umuturirwa n’ abantu benshi bakomeretse barimo kwitabwaho n’ abakozi ba Croix Rouge.







Komisiyo y’ amatora muri Kenya yatangaje ko Uhuru Kenyatta yatowe na 8,203,290 ni ukuvuga 54.27% mu gihe Raila Odinga umugwa mu ntege yatowe na 6,762,224 bahanye na 44,47%.


Comments

Niyitegeka pierre celestin 12 August 2017

Hhhhh, ariko abantu bagiye bakorw ibyiza byahandi ubu mu Rwanda turabyina itsinzi gusa none Kenya barimo gupfa koko? Mana we tabara abazira akarengane