Print

Perezida wa Misiri aragenderera u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 1040

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’ iminsi ibiri rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko azatangira uruzinduko tariki ya 15 Kanama 2017, akomeze mu bihugu bya Tchad, Gabon na Tanzania.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 nibwo Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yemeje aya makuru y’uko Umukuru w’Igihugu cya Misiri azagenderera u Rwanda.

U Rwanda na Misiri bihuriye ku upfundo ry’ubushuti dore ko buri gihugu gifite Ambasade mu kindi, uru ruzinduko ruje gushimangira intambwe yatewe hagati y’ibihumbi byombi mu ngeri zitandukanye.

Uruzinduko rw’akazi rwa Perezida Sisi rurarebwa mu indorerwamu y’umubano Misiri ifitanye na Afurika; kurebera hamwe uko Misiri ihagaze ku bijyanye n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu; kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cya Misiri y’ejo hazaza ku mugabane wa Afurika, gushakira hamwe uburyo iterabwoba ryahashywa n’ibindi.

U Rwanda na Misiri basinye amaezerano atandukanye: Tariki ya 5 Gicurasi 2015, basinyanye amasezerano y’ ubufatanye mu gushyiraho ishami ry’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro n’ ubumenyi bw’Isi (mining and geology) muri Kaminuza y’ u Rwanda.

Muri Mata 2015, U Rwanda rwasinyanye na Misiri amasezerano y’ubugira kabiri na komisiyo ihoraho y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, mu bya tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gukomeza gufatanya, aho Kaminuza ya Cairo mu Misiri iteganya gushinga mu Rwanda ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye na mine n’umutungo kamere ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Perezida Kagame nawe yagiye muri iki gihugu mu nama y’ubukungu n’iterambere aho yahuye na mugenzi we Abdel Fattah el-Sisi.

Ibihugu byombi bisangiye uruzi rwa Nili bivugwa ko ikomoka mu Rwanda, Misiri yakunze kuvugwaho gushaka kwiharira amazi yarwo yo ikavuga ko ikoresha 5% byayo.