Print

Afite icyizere cyo kuzakira n’ubwo abaturanyi be bavuga ko yavumwe(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2017 Yasuwe: 2578

Umusore wo mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Uttar Pradeshe akomeje gutera ubwo abatari bake, mu gihe abandi bakomeje gutangarira imiterere y’intoki ze zakuze mu buryo budasanzwe.

u myaka 12 y’amavuko, Tarik akomeje gutereranwa n’abaturage b’aho avuka bamuziza uko aremye, kuko uyu mwana afite intoki zipima cm 30. Ibi byatumye abarimu banga ku mwakira ku ishuri kuko ngo yari gutera ubwoba abandi bana, n’aho abaturage b’aho atuye bo bamwita idayimoni abandi nabo bakavuga ko yavumwe.

Uyu mwana yabuze uburyo bwo kwivuza iyi ndwara bivugwa ko idakira, dore ko hashize igihe Se yitabye Imana, abandi bagize umuryango we bakaba badafite ubushobozi bwo kumuvuza.

Kuri ubu, abana na nyirarume yatangaje ko afite icyizere ko azakira iyi ndwara ye idashobora gutuma hari ikintu na kimwe akora bitewe n’imiterere y’intoki ze.

Yagize ati ”Ndashaka gukira iyi ndwara, ndashaka kumera nk’abandi bana bajya ku ishuri kandi ngakina nk’abandi bana. Mfite icyizere ko nzakira.”

Tarik nta kintu na kimwe abasha gukora yaba kurya, gukaraba n’inindi abifashwamo na Hargyan nyirarume babana.


Comments

aline 15 August 2017

Uwiteka imana imukize.yakoze imikomeye nawe nimugirire neza


value 14 August 2017

Imana Izamukiza Kuko Afitekwizera


value 14 August 2017

Imana Izamukiza Kuko Afitekwizera


value 14 August 2017

Imana Izamukiza Kuko Afitekwizera