Print

Umukunzi wa Nshuti Savio yakoresheje Ikidage mu kugaragaza ko yamwihebeye (amafoto)

Yanditwe na: 15 August 2017 Yasuwe: 3180

Umukobwa witwa Umutesi Tricia Tracy usanzwe ari umukunzi w’umukinnyi Nshuti Dominique Savio uherutse kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali ahawe akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje amagambo arata uyu musore ndetse yemeza ko yamwihebeye.

Uyu mukobwa yavuze ko umutima we utera kubera Nshuti Savio ndetse ko amukunda cyane aho yakoresheje ururimi rw’ikidage mu kugaragaza amarangamutima ye.

Yagize ati “Umutima wanjye utera kubera Nshuti Savio, niwe umpa imbaraga kandi ndamukunda cyane.”

Uyu musore wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali avuye muri Rayon Sports yubakiyemo izina bikomeye, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakunzi ba Ruhago mu Rwanda kubera impano afite yaba mu gucenga no gutsinda ibitego.

Urukundo rwa Nshuti Savio n’uyu mukobwa rumaze iminsi itari mike, cyane ko aba bombi bakunze kugaragara basohokanye ahantu hanyuranye hahurira abantu benshi nko mu bitaramo n’ahandi.