Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 ahagana saa tanu n’iminota mirongo ine n’itanu nibwo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakirwa na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda.
Mu bandi banyacyubahiro bari ku kibuga cy’indege barimo: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, hamwe n’abandi baminisitiri barimo uw’Ibikorwaremezo, James Musoni, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuganga, Jean Philbert Nsengimana.
Perezida Abdel Fattah el-Sisi w’imyaka 66 y’amavuko yageze mu Rwanda aturutse muri Tanzania, nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon.
Kuri gahunda y’uruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko aza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi; bitaganyijwe kandi ko aza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru; Ku mugoroba arakirwa na Perezida Kagame muri Kigali Convention Center.
Abdel Fattah el-Sisi yavutse ku wa 19 Ugushyingo 1954, avukira Cairo mu murwa mukuru wa Misiri. Yabaye Perezida wa Misiri ku wa 8 Kamena 2014.
REBA AMAFOTO: