Print

Kitoko yamuritse amashusho y’indirimbo ‘Thank you Kagame’ yafatiye ku gasongero ka Convention Center

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 1867

Musabwa Patrick wamamaye nka Kitiko yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Thank you Kagame’. Nk’uko bigaragara amashusho yayo yafatiwe ku gasongera ka Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali.

Iyi ndirimbo yakoreshejwe inabyinywa cyane ubwo Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Nyakanga kugeza Kanama uyu mwaka. Kitoko yaje mu Rwanda ahagamajwe ndetse yavugaga ko azamara iminsi 20 ubundi agasubira mu Bwongereza.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pastor P; amashusho afatwa ndetse atunganywa na Mariva.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana agira ati “Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe,..Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro,kirogoya ni umuziro. “
REBA AMASHUSHO: