Print

Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko umukirisitu uzajya urwaza ‘Bwaki’ azajya ahagarikwa mu itorero

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 1973

Umuvugizi wa ADEPR , Rev. Karuranga yatangaje ko nta mukirisitu ukwiye kurwaza bwaki cyangwa se ngo abana be bate ishuri, uyu muyobozi avuga ko umukirisitu nk’uwo akwiye guhagarikwa mu itorero.

Ibi yabitangarije mu karere ka Gasigara mu Ntara y’Amajyepfo ubwo umushumba mushya w’iryo torero, Jean Claude Bimenyimana yahabwaga inshingano ku mugaragaro, ku itariki ya 12 Kanama 2017.

Mu ijambo rye, Rev. Karuranga yagajeje ku bitabiriye uyu muhango yahamije umukirisitu urwaza bwaki cyangwa se abana be bagata ishuri akwiye guhagarikwa mu itorero kuko aba atakiri umukirisitu.

Agira ati “Bene uwo ntaba akwiye kwitwa umukirisitu kuko umukirisitu si uwirirwa azinze amaboko, ni uwishakamo ibisubizo, nk’uko na Leta ihora ibidushishikariza. Bene uwo ahubwo kuri jye mba numva yahagarikwa.”

Yasabye abashumba b’itorero bari mu turere tw’Intara y’Amajyepfo gukomeza kuba hafi abo bakirisitu bahura n’ibibazo bitandukanye bagafashwa mu buryo bwose bushoboka ariko abana babo bakabaho neza.

Agira ati “Biri mu nshingano z’umushumba kwegera bene abo bantu, akabigisha ndetse akanabafasha kuko uburyo burahari.

Hari uburyo busanzwe, hari n’uburyo bw’ubutunzi bw’amafaranga itorero rigomba gufashamo abo bantu.”

Pasitoro J Claude Bimenyimana, umushumba mushya w’itorero ADEPR yavuze ko iki kibazo kitazagorana ku gikemura kuko mu itorero harimo abantu benshi bize kandi bazi akamaro ko kugira ubuzima bwiza.

Mu magambo ye ati “Iki kiraro kucyambuka ntibikomeye kuko leta yacu ifite gahunda nziza yo guteza imbere Abanyarwanda,natwe nk’itorero dufite abantu bajijutse,harimo abarimu muri kaminuza n’abandi.

Igisigaye numva ari uguhaguruka twese ntawe usigaye tugasanga aba bantu tukabigisha kuko ntibyumvikana ukuntu umukirisitu arwaza bwaki.”


Comments

TOM 16 August 2017

Ibyo yavuze ni byo ariko nagire akemure n’ikibazo cy’abapasiteri bakoranye na bariya bari i Mageragere bakomeza kunyunyuza imitsi y’abakirisitu mu buryo butari bwo bakaba bacyidegembya mu buyobozi bw’itorero. Abakristo dutangiye kurambirwa gutegereza.


schadrack 15 August 2017

ariko bagiye bareka kwirata iyo nimitsi yabachristo ahaze babatura amaturo nibyacumi nandi mafranga yimirengera baka se baba bashyira mungo zabo cyangwa urivugira abawe naho abacubo irabahitana mwigaramiye