Print

Humble yatumiye mu bukwe umwana wasubiyemo indirimbo yafatanyije n’umukunzi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 August 2017 Yasuwe: 1650

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo n’umukunzi we bafashe icyemezo cyo gutumira mu bukwe bwabo umwana w’umukobwa wabashije gusubiramo indirimbo baherutse gukorana bise ‘Do yo Know’

Iyi ndirimbo ‘Do you Know’ yakozwe na Humble Jizzo afatanyije n’umukunzi we, ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho nibwo uyu muhanzi yatunguye umukunzi we bagiye kubana amwambika impeta y’urudashira imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa Humble yanditse ku rukuta rwa instagram yagaragaje amarangamutima yatewe n’uyu mwana w’umukobwa. Yavuze ko ibyo uyu mwana yakoze byamusubije mu bihe akibuka ubwo yambikaga umukunzi we impeta amusaba kubana.

Ni ubutumwa buri mu cyongereza twagenekereje mu kinyarwanda yagize ati “Sinkuzi mukobwa muto mwiza [Yamugereranyije n’umumarayika] ariko ndakumenyesha ko unsubije mu bihe nafatiyemo icyemezo nkambika impeta umukunzi wanjye nkunda cyane. Nakunze umuhate n’umurava wagize mu kuririmba indirimbo yose. Ni yo mpamvu nguhaye ubutumire mu bukwe bwanjye.”

Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi Amy Blauman buteganyijwe kuba mu ukuboza 2017. Bivugwa ko aba bombi imyiteguro bayigeze kure ndetse Humble yamaze no kumwerekana mu muryango umukunzi we.

REBA AMASHUSHO: