Print

Padiri wasezeye Gatolika ngo agiye gushaka ijuru akomeje gushyira abakirisitu mu ihurizo

Yanditwe na: Martin Munezero 16 August 2017 Yasuwe: 16127

Umupadiri witwa Patrick Edet usohoreza ubutumwa bw’akazi muri Diocese yitwa Uyo muri Nigeria, yatangarije imbaga y’abakirisitu ubwo yarari kwigisha muri kiliziya ko niba bashaka kujya mu ijuru bakwiye kuva mu idini ya Gatorika nk’uko yaberuriye ko avuyemo, agiye gushaka ijuru kugira ngo napfa atazabura aho ajya.

Padir iPatrick yari amaze imyaka isaga 11 ari umupadiri yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye akora kuri Radio, ibiganiro byo guhimbaza Imana kuri Radio yitwa Planet 101.1FM, iyi Radio ikaba ikurikiranwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, izwiho kwigisha ijambo ry’Imana.

Yaranditse ibaruwa isaba gusezera ariko bakamwima uburenganzira, ubu akaba aribwo yahisemo gutangaza kumugaragaro ko atandukanye na kiliziya gatorika kugira ngo atazabura ijuru, kuko ngo yabonye ko akomeje kubeshya abakirisitu agendeye ku mategeko yigishijwe,maze asanga ari uguta umwanya we wo kugira ngo akorere ijuru nk’uko urubuga newsofafrican dukesha iyi nkuru rubivuga.

Iki cyemezo cyatunguye abakirisitu bamukurikiraga mu biganiro akora kuri Radio bakomeza kwibaza aho biganisha ndetse n’icyamuteye kuvuga aya magambo.


Comments

peace 31 January 2018

mujye mureka kutubeshya ngo iri dini niryanzajyana mu ijuru
niba wanga ibyo Imana yanga ugakunda ibyo ikunda kuko ijambo ryayo riravuga ngo umuntu wese abe uwejejwe mu itorero rye
ese IMANA yaba yarabivuze itaziko ayo madini azabaho
ahubwo tuyabayemo dute.


Celestin Habineza 17 December 2017

Imana ishimwe kubwo guhamagara kwayo. Ni ukuri uyu mupadiri yakoze iby’ubutwari. Yabaye n’abandi bumvaga icyo Imana ivugana n’imitima yabo, ntibakomeza kwigisha ibinyoma. Kiliziya Gatolika n’andi madini ayishamikiyeho (ndavuga amadini yose aterana Dimanche) abayarimo mwige neza Bibiliya mumenye ukuri, Yesaya 8:20.


iganze 13 December 2017

Azagaruka. Muyobya aramwereka ibishashagirana, agata urwo yari yambaye? Arabyivurugutamooooooooo. Azagaruka mu rwuri yongere akenure ubushyo akenesheje. Nyagasani ntutererane umugaragu wawe.


18 September 2017

Mbega Vyiza Uwo Yahuye Numwami Yesu Imana Kuba Yamwiyeretse Ngitangaza Gikomeye Cane Burya Hari Nibindi Ataravuga Azovuga Aruko Amaze Kwihana Akatura. Fata Ingingo Vuba


son na 18 August 2017

Shitani ifatira ahari inguvu nkeya abagaturika mwizeye bandanya MUSENGA imana imana mushyobora byose izakikora Bose batangare. Uwo ntiyari muri twe "haragowe uwo ikibi kizoturukako" yezu ahimbazwe!


sgb 17 August 2017

mujye mushyiraho source sibyo c


b 17 August 2017

SI ijuru agiye gushaka, ahubwo yari yarabuze uko agirana ubucuti n’isi. irari ry’umubiri n’iby’isi ni ryo rigiye kumurundura. Ibyo avuga ni uburyo bwo gutwikira ubugwari bwe.

Narreke kubeshya abantu, ahubwo abo ashuka bashobora kuzamugwa hejur. Yezu ati Hagowe utera undi kugwa mu cyaha, ikiruta ni uko bamuhambira urusyo ku rutugu bakamunaga mu nyenga.


mwihanganyi Irene 17 August 2017

Kubwanj mbna yagiz neza harishengero rimw ryukuri ryatoranijw ritiyadukij niryabavugabutumwa bababatizi bumusi wakarindwi kaz mwes


Iradukunda Eric 16 August 2017

Ibyo yakoze nibyo rwose ahubwo yarahishuriwe nawe se abisilamu, abadive, nabandi bayobowe nlmana kuza muri ADPR ibyo mvuga simbeshye ibihamya birahari


Iradukunda Eric 16 August 2017

Ibyo yakoze nibyo rwose ahubwo yarahishuriwe nawe se abisilamu, abadive, nabandi bayobowe nlmana kuza muri ADPR ibyo mvuga simbeshye


16 August 2017

uwo patir afis inyung ziw gaturik yigisha nez ivyijuru


Clementine(congo) 16 August 2017

Nabandi Bayobe Ni Barebereho Dore Ntibemeraga None Bohererejwe Yona


ANICET 16 August 2017

NAREKE KUBESHA VYAMUNANIYE KWIHANGANA YISHAKIRA UMUGORE.


Nicky 16 August 2017

Voilà, batangiye gusobanukirwa!!!!Courage Padre