Print

Icyo Tricia na Tom Close bavuga ku mukobwa wabo uzaba Nyampinga w’u Rwanda wujuje imyaka 3

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 August 2017 Yasuwe: 4573

Ibyishimo by’ikirenga mu muryango ufatwa nk’uwa mbere mu byamamare byashinze urugo, Tom Close na Tricia Ange; barizihiza ivuka ry’umukobwa wabo Ella akaba n’imfura, kuri bo bavuga ko yasendereje umunezero mu rugo rw’abo.

Imyaka ibaye ine, Tom Close na Ange bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no byiza. Bahamije isezerano ryabo tariki ya 30 Ugushyingo 2013. Umuryango wabo waragutse kuko bamaze kubyara abana babiri barimo: Umukobwa witwa Ineza Ella n’ubuheta [Umuhungu] baherutse kwibaruka bahaye izina rya ‘Elan’.

Tariki ya 16 Kanama buri mwaka yibutsa Tricia igihe yakiraga mu biganza bye imfura ye na Tom Close, Elan. Uyu mukobwa wifurizwa kuba Nyampinga w’u Rwanda igihe azaba akuze yavutse ahagana saa munani z’amanywa mu bitaro bya Polisi biri Kacyiru[Ubu byeguriwe Leta].

Tariki ya 25 Ukuboza 2015 , umunsi abakirisitu bizihirizaho ivuka rya Yesu/Yezu nibwo Ella yarazwe ubukirisitu n’ababyeyi be abatizwa imbere y’imana mu rusengero rwa St Etienne ruhereye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge ahabwa izina rya Ineza ryiyongera kuri Ella.

Ubutumwa Tricia yageneye umukobwa we wujuje imyaka 3

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Kanama, Niyonshuti Ange Tricia yagaragaje amarangamutima ku mwana we w’umukobwa. Yanditse kuri instagram abwira umwana we ko amukunda cyane byarenze urugero, yavuze ko azirikana urukundo yazanye mu muryango.

Ngo nubwo atabasha gusoma ubu ariko yizeye ko mu myaka iri imbere azaba ari umuhanga ubasha gusoma inyandiko za Se na Nyina. Uyu mubyeyi yagize ati “ Isabukuru nziza mahoro yange; Gasaro nkunda, Kazuba ka Papa.Imana yakumpaye ikomeze Igukuze Izakugeze kure.NDAGUKUNDA CYANE nubwo utabasha kubisoma ubu ariko nziko hari igihe mu myaka mike uzaba usoma ibyo nanditse byose kuva ukiri uruhinja. Ndakwishimira wowe Ella, wujuje imyaka 3 y’amavuko…Mana uri igitangaza, urahambaye.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, umuhanzi akana n’umuganga Tom Close washakanye na Ange, nawe yateruye agira ati “ isabukuru nziza mwamikazi wange nkwifurije kuramba kugeza ubonye abuzukuru’’.

Aba bombi bifuzaga ko umwana wabo yazaba Nyampinga w’u Rwanda

Aba bombi bakunze guhuriza ku kuba Ella yarabaye isoko y’ibyishimo baharona mu muryango wabo. Tom Close yakunze kumvikana mu itangazamakuru ashimangira ko umukobwa azaba Nyampinga w’u Rwanda.

Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Igikomere’ yakoranye n’umuraperi ‘Bull Dog’.