Umutoza Masudi Djuma watozaga ikipe ya Rayon Sports umwaka w’imikino ushize aho yeguye ku italiki ya 08 Nyakanga 2017 nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona kubera impamvu atashatse gutangaza,ashobora kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali mu minsi iri imbere.
Ikipe ya AS Kigali isanzwe itozwa na Nshimiyimana Eric,ishobora guha akazi Masudi Djuma mu mwaka w’imikino utaha cyane ko uyu Nshimiyimana nawe bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC kuba umutoza mukuru.
Biravugwa ko mu minsi iri imbere uyu mutoza araza gutangazwa nk’umutoza mukuru wa AS Kigali cyane ko nyuma yo gusezera muri Rayon Sports yakomeje kuba mu mugi wa Kigali.
Uyu Masudi Djuma wubatse izina muri Rayon Sports yagiye avugwa mu makipe menshi arimo Police FC,Mukura VS na Vital’o y’iwabo mu Burundi aho aya yose yarangiye asinyishije abandi batoza.
Ha ha ha ha ! Bizaba biryoshye gutangirira Ku ikipe yasezeyemo umwaka ushize.Karekezi-Eric-Masudi bazajya baryoshya championnat.