Print

Tidiane Kone yatangaje abakinnyi 3 b’abanyarwanda abona bafite impano kurusha abandi (Amafoto)

Yanditwe na: 19 August 2017 Yasuwe: 4175

Umunya Mali Tidiane Kone ukina mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umusore Muhire Kevin,Nshuti Savio Dominique na Manzi Thierry aribo banyarwanda amaze kubona bafite impano ndetse ashimangira ko abona bari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’abandi.


Uyu musore wageze mu Rwanda mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ishize yatangarije Umuryango ko nubwo ataramara igihe mu Rwanda hari abakinnyi bakomeye ndetse yemeza ko Muhire Kevin ,Savio Nshuti na Manzi Thierry aribo bamunyuze kubera umupira bakina.

Yagize ati “Mu Rwanda hari abakinnyi benshi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru gusa abanyarwanda 3 mbona barusha abandi ni Nshuti Dominique Savio wa AS Kigali,Muhire Kevin na Manzi Thierry ba Rayon Sports.”

Uyu musore kandi yshimangiye ko umukinnyi Kwizera Pierro ariwe mukinnyi urusha abandi mu Rwanda ugende ku kuntu yitwara mu Kibuga ni uburyo akinana na bagenzi be anemeza ko gutorerwa kuba umukinnyi w’umwaka yari abikwiriye.


Comments

gaspard 20 August 2017

Ibyowavue nukuripeee


hfghghfh 19 August 2017

komutagisohimora coment zacu.ة


Gasagure 19 August 2017

Nange nemeranwa na Tidiane Kone kuri abo bakinnyi batatu: Muhire Kevin, Manzi Thiery na Savio. Ariko niba Savio azakomeza kubona imbaraga zose zo kumushyigikira(imbaraga z’abafana, kubona umwanya wo gukina, discipline) niho yazakomeza kuba muri iyi trio best