Print

Messi arifuza ko Barcelona yakwirukana abakinnyi 6 barimo nabo iherutse kugura (amafoto)

Yanditwe na: 19 August 2017 Yasuwe: 8913

Umunya Argentina Lionel Messi yasabye umutoza w’ikipe ya FC Barcelona Ernesto Valverde ko yifuza ko bakwirukana abakinnyi 6 barimo abo baherutse kugura uyu mwaka mu rwego rwo kugira ngo iyi kipe izanzamuke cyane ko yagaragaje urwego rwo hasi mu mikino 2 ya Super Cup iherutse kubahuza n’ikipe ya Real Madrid.


Andre Gomes

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Express nacyo gikesha Don Balon cyo muri Espagne abitangaza uyu musore ufatwa nk’uwa mbere ku isi yasabye umutoza we ko bagabanya abakinnyi b’ingwizamubare muri Barcelona aho yifuje ko abakinnyi 6 barimo Gerrard Deulofeu,Nelson Semedo, Lucas Digne ,Andre Gomes, Aleix Vidal na Marc Andre Ter-Stegen aho abashinja ko bari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’urwo Barcelona ibifuzaho.

Nelson Semedo

Nubwo byasakaye mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi ko Lionel Messi yasinye amasezerano mashya muri iyi kipe amakuru yatangajwe na Dailymail ku munsi w’ejo yavuze ko aya makuru atari yo kuko uyu musore aracyategereje kureba ahazaza ha Barcelona cyane ko nyuma yo kurekura Neymar Junior bigaragara ko iri ku rwego rwo hasi.

Marc-Andre-Ter Stegen

Uyu musore yavuze ko kimwe mu byatumye batsindwa ibitego 5-1 mu mikino 2 ya Super Cup iheruka,harimo ubushobozi buke bw’umunyezamu aho abona uyu mudage yarekurwa hagashakwa umuzamu uri ku rwego rwo hejuru.

Aleix Vidal

Nyuma yo kugenda kwa Neymar,Barcelona yamaze kugura abakinnyi babiri barimo paulinho bakuye mu bushinwa mu ikipe ya Guangzhou Evergrande na myugariro Yerry Mina bakuye mu ikipe ya Palmeiras.

Gerard Deulofeu


Comments

duniya célestin 20 August 2017

JE MBONAKO LUCAS YAGUMAMWO KUBWANJE MESSI NATENYENYE GATO AREBE IKIVAMWO MMWIND MIKINO.