Print

Rayon Sports izacakirana na APR FC mu mukino wa Super Cup

Yanditwe na: 23 August 2017 Yasuwe: 565

Nubwo bidakunze guhura kenshi kubera ubukeba,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize izacakirana na APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro mu mukino w’igikombe cya Super Cup.

Nkuko umuvugizi wa FERWAFA Bwana Ruboneza Prosper yabitangarije Radio 10 yemeje ko uyu mukino uzakinwa mbere y’icyumweru kimwe kugira ngo shampiyona itangire.

Yagize ati “Umukino uzakinwa mbere y’icyumweru kugira ngo shampiyona itangire,kandi igihe shampiyona itangirira byemezwa n’inama y’inteko rusange izaterana kuwa 10 Nzeli 2017.Twahaye abagize inteko rusange amataliki twifuza ko shampiyona yatangiriraho,bivuze ko biramutse byemejwe Super Cup yaba kuri 23 Nzeri.Turifuza ko yabera hanze ya Kigali nibyo turi gutegura kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru bajye begerezwa ibikorwa n’ibindi bikorwa by’umupira byere guhama muri Kigali gusa niyo mpamvu twatekereje hagati ya Butare na Gisenyi gusa amahirwe menshini I Gisenyi.

Uyu mukino utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda aho bifuza ko waba ngarukamwaka kugira ngo ibikombe bihatanirwa mu Rwanda birusheho kwiyongera.