Print

Queen Cha agiye kugura imodoka mu mafaranga yasaruye muri Guma Guma

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 1855

Mugemana Yvonne [Queen Cha] ntiyerura neza ngo ahamye ko agiye kugura imodoka muri miliyoni zigera kuri eshatu yasaruye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi aherutse kwitabira.

PGGSS7 yegukanwe n’itsinda rya Urban Boys rigizwe na Humble Jizzo, Nizzo kaboss na Safi Madiba. Queen Cha uherutse gutandukana na Dj Cox bakundanaga, yabashije kwegukana umwanya wa gatanu utaravuzweho rumwe.

Mu kiganiro na Ten Tonight cyatambutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama 2017 , uyu mukobwa yabajijwe niba amafaranga yakuye muri Guma Guma azayaguramo imodoka nk’uko abandi bahanzi babikoze.

Yagize ati “Ibyo rero umunsi byabaye nzabamenyesha rwose.”Abajijwe impamvu adashaka gutangaza ukuri kandi abafana bamugejeje kuri iyo ntera baba bifuza kumenya aho ageze.

Queen Cha yavuze ko nawe ashaka iterambere binyuze mu bikorwa yakoze, ngo mu minsi ya vuba nagura imodoka nta kabuza azabitangariza abafana be.

Kugeza ubu Queen Cha ahamya ko nta wundi mukunzi arabona ndetse ngo ahugiye mu kwiteza imbere no kwita ku muziki we ku buryo atakibona umwanya wo gukururana n’abasore.