Print

Uburusiya bwashotoye Koreya y’ Epfo n’ Ubuyapani

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 24 August 2017 Yasuwe: 4384

Uburusiya bwohereje ibitwaro by’ubumara mu kazi hafi ya Koreya y’epfo n’Ubuyapani

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017, Uburusiya bwamaze kohereza ibisasu by’ubumara mu Nyanja ya Pacifique, inyanja y’Ubuyapani, inyanja y’Umuhondo n’inyanja y’uburasizuba bw’Ubushinwa, Aho byari biherekejwe n’indege z’intambara nyinshi.

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yavuze ko abantu b’abahanga mu guturitsa bombe n’ibisasu bya Tupolev-95MS byahawe izina rya "Bears" na NATO, bamaze kubigeza mu mazi y’izi Nyanja biherekejwe n’indege z’intambara z’Uburusiya zo mu bwoko bwa Sukhoi-35S na A-50. Gusa iyi ministeri ntabwo itangaza neza umubare w’indege zoherejwe.

Mu mafoto yafashwe, ubwo izi ndege zagurukaga zitwaye n’ibi bisasu by’ubumara, hagaragayemo indege za gisirikare za Koreya y’epfo n’Ubuyapani ziherekeje iz’Abarusiya.

Uburusiya busangiye umupaka na Koreya ya ruguru, bwagarutsweho cyane mu nkubiri y’amakimbirane mu mwigimbakirwa wa Koreya bitewe na Koreya ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu kirimbuzi, Uburusiya kandi ntibwigeze bwemeranya n’imigambi y’Ubuyapani yo kureka Leta zunze ubumwe z’Amerika zigashyira gahunda zazo zo guhagarika misile ku butaka bw’ubuyapani.


Comments

Ntakirutimana Jean Pierre 25 August 2017

Iyi nkuru ntisobanutse neza. Abize Geography muturangire aho inyanja y’abayapani, iy’abashinwa n’iy’umuhondo ziherereye.


Nsabimana Paul 25 August 2017

Ni byo iyi nkuru ntisobanutse. Ikindi muturangire aho inyanja y’abayapani, iy’umuhondo n’iy’abashinwa ziherereye. Ese zibaho? Abazi Geography ni ahanyu.


rubyogo 25 August 2017

Iyi nkuru njye ntacyo numvise mo,! Nawe se ngo uburusiya bwashotoye Korea yepfo nubuyapani none ngo indege za koreya yepfo zari ziherekeje izuburusiya ubwo bisobanuye iki muri iyi nkuru!
Koreya ya ruguru yo ejomo ite ko utdusobanuriye , amerika yo se!! Njye ntacyo ntoyemo rwosw