Print

Izina Shaddy ryongeye kuba ingingo yo kuganiraho binyuze mu mvugo ‘odeur ya océan’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 3588

Umunyamideli Shaddy Boo [Mbabazi Shadia] wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ashotora igitsina gabo akunze gushyiraho, yagizwe ingingo y’umunsi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga baba mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu mvugo yazanye ‘odeur ya océan’ .

Iyi mvugo iyoboye izindi muri iki cyumweru ndetse bamwe batangiye kuyikoresha nka Hashtag. Uyu mugore w’abana babiri yabyaranye na Producer Meddy Saleh mu minsi ishize yatumiwe mu kiganiro The Sun Up gitambuka kuri Royal Tv aho yabazwaga ibintu bitandukanye by’ubuzima bwe.

Mu kiganiro n’umunyamakuru yaje kumubaza ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, Shaddy ntiyaciye kuruhande yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Uyu mugore yibasiwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Akimara gusohoka mu kiganiro iyi videwo yasakajwe ku mbuga nkoranymbaga, bamwe batangira gukora amashusho yabo arimo iyi mvugo, abandi bakamuha urwamenyo bavuga ko ibyo yavuze bitangaje.

Kuva Shaddy yatangaza ibi ntiyigeze agira icyo avuga ndetse kuri ubi Hashtag yitwa #OdeurYaOcean imaze kwamamara aho ibyamamare ndetse n’abandi batandukanye bakomeje kuyikoresha mu bintu bitandukanye.

Hari n’aho usanga umuntu ayikoresheje asetsa ati “Nkumbuye odeur ya convention Center’, undi nawe akungamo ati ‘ni iki itinya mu ishyamba ngo ni odeur ya Ocean’ n’ibindi byinshi bikomeje gukoreshwa mu rwego rwo guha urwamenyo uyu mugore wihebeye uruganda rw’imyidagaduro.

REBA AMAFOTO:





Comments

nkurikiyimfura john 26 August 2017

Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.


nkurikiyimfura john 26 August 2017

Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.


nkurikiyimfura john 26 August 2017

Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.