Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, afunzwe na polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro ku masezerano iyi kaminuza iba yagiranye n’abantu n’ibigo bitandukanye.
IGIHE ducyesha iyi nkuru yanditse ko uyu Rubingisa yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 kanama 2017 akaba ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano iyi kaminuza igirana n’abantu cyangwa ibigo bitandukanye.
Ngo yafunzwe nyuma y’uko hasojwe umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga ibihumbi umunani basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Rubingisa afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura.
None se ko nwanditse 2016?? Turi 2017!! Mukosore