Print

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile bitatu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 August 2017 Yasuwe: 1069

Kuri uyu wa 26 kanama 2017 igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile bitatu.

Abategetsi muri Koreya y’Epfo batangaje ko ibi bisasu bitatu byageragerejwe mu ntara ya Gangwon muri Koreya y’Amajyaruguru bigenda ku bilometero 250.

Mu kwezi kwa karindwi nibwo Pyongyang yarashe ibisasu ndengamigabane bya misile, icyo gihe yahise itanga impuruza ko izarekura ibindi bisasu bya misile ku butaka bwa Amerika mu ntara ya Guam iri mu Nyanja nini ya Pacifique.

Ariko Amerika yavuze ko ibi bisasu biheruka bitari byibasiye ubutaka bwa Amerika bwa Guam.

Igeragezwa ry’ibisasu bya misile bya Koreya y’Amajyaruguru bisa n’ibyereka Koreya y’Amajyepfo ko irushwa n’ubwo ifashwa byahafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasirikare ba Amerika n’aba Koreya y’Amajyepfo bamaze iminsi mu bikorwa by’imyitozo.

Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Amajyepfo yavuze ko ibisasu bya Koreya y’Amajyaruguru byarashwe mu ma saa 06:49 ku wa Gatandatu (21:49 ku isaha ngengamasaha ya GMT ku wa Gatanu).

Mu itangazo ryayo yagize iti “Ingabo ziri kugenzura bya hafi Amajyaruguru kugira ngo duhangane n’ubushotoranyi.”

Koreya zombi zimeze nk’aho zikiri mu gihe cy’intambara kuva intambara yaziteranyije hagati ya 1950-1953 yarangira.