Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 kanama 2017, umuririmbyi w’umuhanga Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoreye igitaramo muri Convention Center ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yiswe “Kwita Izina Gala Dinner”
Uyu muririmbyi yakoze mu muhogo biratinda, yari afatanyije n’abahanzi barangije ku ishuli rya muzika ryo ku Nyundo. The Ben yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ari nako agenda ahuza amajwi n’abamufashaga.
Icyo gitaramo cyabaye mu rwego rwo gukusanya amafaranga azafasha mu kwagura ibyanya bya pariki y’ingagi kugira ngo zirusheho kwisanzura no kutegera aho abantu batuye.
AMAFOTO: