Umuhanzikazi w’umunyaRwanda, Keza Amina ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Fearless yashyize hanze amafoto yambaye umwambaro abenshi bita uwo ku mazi”bikini”
Aya mafo uyu muhanzikazi yayashyize hanze ayanyujije kumbuga ze nkoranyambaga, abamukurikira hari abamunenze bavugako ibyo akora bidakwiye umukobwa w’umunyarwandakazi ndetse hari n’abamushimagizaga bamubwirako aberewe cyane.
Uyu muhanzika Fearless kubwe avugako kugaragaza amafoto yambaye imyambaro abenshi bita kwambara ubusa, kuri we ngo ntakibazo abibonamo kuko aba yabikoze abishaka kandi imyambaro yagaragaye yambaye ari imyambaro yagenewe kwambarwa n’abagiye ku mazi bityo adashobora kugaragara ku mucanga yambaye ikoboyi.
Fearless ubusanzwe ni umuhanzikazi uririmba munjyana ya hip hop, akunze kwiyita lady boss cyangwa se Badgal aho ahamyako ariwe mukobwa uyoboye abandi munjyana ya hip hop hano mu Rwanda nubwo hari benshi batabyumva kimwe nawe.
Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo yise “Ntibabizi”, I like you, Icyerekezo afatanyije na Queen Cha, Abantu afatanyije na Tough Gangz nizindi.
Ntimukatwereke aya mafoto yizi mburamuco zibyomanzi !!!
Apu apu iyi mpimbi se yavugisha nde keretse niba ari bakarani ngufu sha umuryango wapi namwendabapinze mujye mwerekana abana bahiye apana za kambambiri
uri mubi kweri , Nyirahuku kabisa utubinga hahahaha