Print

Umubyeyi w’umwe mu bakinnyi ba Everton yaraye arashwe

Yanditwe na: 27 August 2017 Yasuwe: 1296

Meho Besic ni umubyeyi w’umukinnyi Mohamed Besic ukina hagati mw’ikipe ya Everton waraye urashwe inshuro 2 mu mugi wa Falesici ho muri Bosnia Herzegovina igihugu aba bombi bakomokamo.

Mohamed Besic ni umubyeyi we waraye arashwe

Uyu musore wari mu ikipe ya Everton yiteguye gucakirana na Chelsea kuri iki cyumweru,yamenye aya makuru aturutse iwabo cyane ko iyi nkuru yasakaye iturutse iwabo aho bivugwa ko yarashwe mu kuguru ndetse ndetse no mu kaboko.

Uyu Meho usanzwe uzwiho kunywa inzoga nyinshi ndetse no gukina urusimbi, biravugwa ko yarashwe n’amabandi bari kumwe nkuko ikinyamakuru The sun dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Umusore Mohamed Besic wari umaze iminsi myinshi mu mvune ntabwo aza kugaragara ku mukino ikipe ya Everton iraza kuba yasuye Chelsea ku kibuga Stamford Bridge cyane ko yahise yerekeza iwabo kujya kureba uko se amarewe .

Besic yagaragaye ku mukino Everton iheruka kunganya na Manchester City ku wa mbere w’iki cyumweru aho yinjiye mu kibuga asimbuye Wayne Rooney.