Print

Uganda: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kwitaba telefone

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 August 2017 Yasuwe: 724

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina afunzwe na Polisi y’iki gihugu nyuma yo kwiyicira umugore we amuziza ko yitabye telefone mu masaha y’ijoro.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko wari utuye mu gace kitwa Bardege mu Karere ka Gulu yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize (tariki 24 Kanama) ahita atoroka.

Ikinyamakuru Dailymonitor cyanditse ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, mu mujyi wa Gulu.

Itsinda ryashyizweho mu gukurikirana iki kibazo babwiye iki kinyamakuru ko aba bombi batangiye gushwana mu ma saha ya saa yine z’ijoro ubwo Nyakwigendera (umugore) yari amaze kwitaba telefone y’umuntu utaramenyekanye.

Ngo uyu mugore yavuye kuri telefone abazwa n’umugabo we uwo bavuganaga, atarasubiza yahise amushinja ko asigaye aryamana n’abandi bagabo cyangwa se ko afitanye urukundo rwihariye n’uwo bavuganaga.

Umuvugizi wa Polisi muri aka Karere Jimmy Patrick Okema, yatangaje ko aba bombi batangiye gushwana no gutongana ari nabwo batangiye kurwana kugeza ubwo uyu mugabo yafataga isuka akayikubita umugore we mu mutwe bimuviramo urupfu.

Ku wa 24 Kanama, uyu mugabo yahise atoroka aza gufatwa ku wa 27 kanama na Polisi ubwo yari mu kabari kari mu birometero 10 uvuye aho icyaha cyakorewe.