Print

Neymar na Coutinho batangaje ikipe bifuzaga kuzakinira ubwo bari abana

Yanditwe na: 30 August 2017 Yasuwe: 3099

Abasore 2 b’abanya Brazil Neymar Junior na Philippe Coutinho batangaje ko ubwo bari bakiri bato bakundaga ikipe ya Real Madrid ndetse bose bemeza ko bakundaga kureba imikino yayo cyane ko harimo umukinnyi bakundaga Robinho.


Aba basore 2 bari mu ikipe y’igihugu ya Brazil iri kwitegura imikino yo mu majonjora yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha kikabera mu Burusiya aho kuri uyu wa gatanu bazacakirana n’ikipe ya Ecuador.

Aba basore bombi batangaje ko kuva mu bwana bwabo nta yindi shampiyona bifuzaga gukinamo uretse iya Espagne cyane ko ikunda kubarizwamo abakinnyi bakomeye.

Aba banya Brazil batangaje ko bakiri bato bakundaga umukinnyi Robinho ndetse nka Coutinho yemeje ko hari ibyo yamukuyeho ku buryo bimufasha kwitwara neza ari nayo mpamvu ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Barcelona.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne ivuga ko aba basore batangarije ibi umusore David Luiz ubwo bahuriraga mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 yabereye muri Qatar.