Print

BNR yatangaje ko ifaranga ry’ u Rwanda rigiye kongera kwihagararaho imbere y’ idorali ry’Amerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2017 Yasuwe: 1606

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 banki nkuru y’ u Rwanda BNR yamuritse raporo igaragaza uko ubukungu bw’ u Rwanda bwitwaye mu mezi 6 ashize bitanga icyizere ko mu mpera z’ uyu mwaka wa 2017 ifaranga ry’ u Rwanda rizaba rimaze kwisubiza agaciro kagana na 3,0%.

Muri uyu muhango Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bikomeje kujya ku gipimo cyo hasi kurenza uko babitekerezaga.

Yavuze ko muri Kamena 2017 ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutakaza agaciro ka 1.3% urigereranije n’idolari mu gihe kugeza mu kwezi nk’uku 2016 ryari rimaze gutakazaho agaciro ka 4.8%, ndetse byageze tariki 13 Kanama 2017 rimaze gutakazaho 1.64%, bituma bateganya ko mu ukuboza rizaba rimaze gutakazaho 3.0%, bivuye hafi ku 9.7% mu ukuboza umwaka ushize.

Rwangombwa yavuze ko uku kongera kwiyubaka kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bishingiye cyane cyane kubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutse, ndetse n’umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongereye bigatuma abakenera amadolari ngo batumize ibintu hanze bagabanuka.

Iyi raporo igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2017, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 39.8%, mu gihe ibyo rutumiza hanze byo byamanutseho 10.6%

Thomas Kigabo ukuriye ishami ry’ubukungu muri BNR avuga kugera mu kwezi kwa karindwi (Nyakanaga) ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho hafi 42%, ngo ari nayo mpamvu nkuru yatumye agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kongera kwiyubaka.

Ati “Ifaranga ry’u Rwanda ubu rihagaze neza ntirinyeganyega,…igipimo nk’iki cya 3.0% tugiherutse mu 2014, uwo mwaka wasoje dufite 3.6%, ariko ukoze nanone impuzandengo yo guta agaciro kw’ifaranga mbere ya 2014, mu myaka ine, itanu n’ubundi twari hafi aho.”

Minisitiri w’ ubucuruzi inganda n’ ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko ibi ari umusaruro wa gahunda yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.