Print

Meddy yavuze icyo yakundiye inkumi ari gutereta ituye muri Amerika

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 August 2017 Yasuwe: 5147

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahishuye ko atari yajya mu rukundo ko ariko ari gutereta umukobwa wo muri Amerika yirinze gutangaza izina rye.

Ni mu kiganiro yahaye Kt Radio aho yabajijwe niba ari mu rukundo nkuko bikunze guhwihwiswa n’abatari bake maze Meddy asubiza ko akiri gutereta.

Agira ati "Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika! Si umunyarwanda!"

Akomeza avuga ko uwo mukobwa ari gutereza yamukundiye ko ari umuntu ucisha make cyane.

Agira ati "Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make."

Meddy aherutse kubwira Isango Star ko indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’ari inkuru mpamo kuri we ko hari umukobwa yakunze yumva kuzamusimbuza undi bizagorana nubwo kuri ubu yangiye gushakisha undi bazabana.

Meddy yavuze ko uyu mukobwa ari gutereta yamukundiye ko agira kwiyoroshya.

Meddy yageze i Kigali ahagana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, mu myaka yose amaze akora umuziki nta na rimwe yigeze avugwa mu nkuru z’urukundo ndetse ntiyigeze agaragaza umukobwa akunda.

Meddy yaje mu Rwanda ku butumire bwa Blarirwa, yatumiwe kuzaririmba mu gitaramo cya Beer Fest kizabera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017.


Comments

30 August 2017

meddy ndagirango ese uko ukunda uwomukobwa nawe niko akwiyumvamo?