Print

Anastase Murekezi ari mubahawe imirimo mishya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2017 Yasuwe: 816

Anastase Murekezi wari Minisitiri w’ intebe nyuma yo gusimbuzwa Dr Ngirente Edouard yagizwe Umuvunyi mukuru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kanama 2017 nibwo hatangajwe uko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyize mu myanya abaminisitiri abayobozi b’ ibigo bya Leta ndetse n’ amanyamabanga ba Leta muri minisiteri zinyuranye.

Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’ intebe yagizwe umuvunyi mukuru asimbuye Aloysia Cyanzayire wari umaze ukwezi kumwe yongerewe manda ya kabiri.

Amb. Francois Kanimba wari Minisitiri w’ ubucuruzi inganda n’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba yakuwe kuri uyu mwanya ntiyagira undi ahabwa.

Gatabazi Jean Marie Vianney wari umudepite yagizwe guverineri w’ intara y’ amajyaruguru.

Bamporiki Edouard wari umudepite yagizwe umuyobozi w’ itorero ry’ igihugu, asimbuye Rucagu Boniface washyizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

NDUHUNGIREHE Olivier, wari ambasaderi mu Bubiligi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Madame MUKANTABANA Seraphine, wari Minisitiri w’ Ibiza no gucyura impunzi yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, yayoborwaga na Sayinzoga Jean uherutse kwitaba Imana.