Print

Mu mafoto reba ubukwe bw’umugabo wasezeranye n’abagore 3 icyarimwe bukomeje gutangaza ububonye wese

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2017 Yasuwe: 6630

Nkuko bimenyerewe cyane mu bihugu byinshi byo ku Isi, usanga gushaka abagore barenze umwe bifatwa nk’icyaha, icyaha ndetse gihanwa n’amategeko, kuri ubu haracyari bimwe mu bihugu byemerera abagabo gushaka abagore benshi, ariko bigatanga umubare ntarengwa w’abagore umugabo atagomba kurenza.

Mu gihugu cya Central Africa umugabo witwa Martien Ningoumou Toubaya aherutse gukora gukora ibyo twavuga ko bidasanzwe maze asezerana n’abagore 3 icyarimwe ku munsi umwe, umunsi wafashwe nkuw’amateka ku baturage ndetse cyane cyane ku bavandimwe inshuti n’imiryango yabo, kubona uwo mugabo ari hagati y’abagore batatu mu birori bambaye udutimba bose bizihiwe. Aho muri leta ya Centrafrica usanga umugabo yemerewe gushaka abagore bageze kuri 4 ariko ntibarenge.

Mu bisobanuro uyu mugabo atanga, avuga ko impamvu yamuteye gukora ibyo ngo ari uko yashakaga kandi yiteguye kwagura umuryango mu buryo bwihuse kandi mu gihe gito, mu gihe aba bagore bazajya babyarira rimwe cyangwa bakabyara mu bihe bitandukanye ariko byegeranye.


Akomeza avuga ko kuri we ngo yishimiye uburyo akunzwe n’abagore be ndetse bikazanamurinda kuba yatekereza guca inyuma ngo ajye gushaka abandi ku ruhande kuko ngo azajya aryamana n’uwo ashatse igihe ashakiye kandi anabyemerewe n’amategeko.

Kuri icyo kibazo umuyobozi w’umujyi wa Bangui muri Centafrica, Émile Gros-Raymond Nakombo yemeza ko Itegekonshinga ry’igihugu cyabo ryemerera abagabo gutunga abagore barenze umwe ariko akongeraho ko ibyo uyu mugabo yabakoreye, gusezerana umunsi umwe n’abagore batatu icyarimwe, ngo ari ubwa mbere byari bibaye mu mateka y’igihugu cya bo.