Print

Roberto Carlos yatangaje umukinnyi w’Umwongereza yasabye Zidane kugura

Yanditwe na: 2 September 2017 Yasuwe: 1337

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Brazil ndetse na Real Madrid Roberto Carlos yatangaje ko akunda cyane umusore Dele Alli ndetse anemeza ko yifuza ko umutoza Zinedine Zidane yazamugura kubera ubuhanga agaragaza.

Dele Alli ukundwa cyane ni umusore Roberto Carlos
Uyu myugariro uri mu beza iyi kipe yatunze, yemeje ko uyu musore yitegereje imikinire cyane ndetse akunda uko yitwara mu ikipe y’igihugu bityo abona ari umukinnyi wagira icyo ahindura aramutse yerekeje muri Real Madrid.

Yagize ati “Ni umukinnyi w’umuhanga.Ndamukunda cyane,kandi yakinnye umukino mwiza mu ikipe y’Ubwongereza.Yego kugura abakinnyi muri Real Madrid byemezwa na perezida gusa twari dukwiye kuzamugura.Nta gushidikanya yafasha ikipe ya Real Madrid.”

Umukinnyi Dele Alli ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Tottenham ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza ndetse mu minsi ishize yigeze kuvugwa mu bakinnyi Real Madrid yifuza gusa biza kurangirira mu binyamakuru.