Print

Nyagatare: Imvura idasanzwe yasize iheruheru imiryango 56

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2017 Yasuwe: 877

Imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Nyagatare yagije amazu 56 na hegitari enye z’urutoki, imvura ivanze n’umuyaga, ingurube ebyiri n’inkwavu eshatu nabyo byicwa n’umuvu w’amazi.

Byabereye mu tugari twa Nkoma na Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Kanama 2017.

Hakizimana Fidel ufite inzu y’amabati 30 yasambutse burundu ku buryo yaraye mu kirangarira n’umuryango we. Avuga ko igisenge cyavuyeho nacyo ngo yakibuze ku buryo bimusaba gushaka andi mabati.

Agira ati “Rwose simfite ukundi nabigenza nifuzaga ko Leta yamfasha ikampa isakaro nkabona aho nshyira umuryango wanjye. Ubu naraye mu kirangarira, matela n’ibindi biryamirwa amazi yarabitwaye.”

Twagirayezu Samuel wo mu mudugudu w’Agafaro Akagari ka Nyagatoma, urutoki rwe rwa hegitari ebyiri rwagushijwe n’umuyaga. Avuga ko agiye gusonzesha umuryango kuko ari rwo rwari rubatunze.

Ati “Nta handi nakuraga ibiribwa uretse muri uru rutoki yewe nanagurishaga nkabona ibindi nshaka none rwose nguru hasi, ubu nayobewe kuko ngiye gusonzesha umuryango.”

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, yihanganishije abahuye n’ibiza asaba abaturanyi kubafasha bakaba babacumbikiye. Yizeje ko mu minsi mike abadafite amikoro gufashwa kubona isakaro.