Print

Nshuti Dominique Savio ashobora kubagwa urutugu

Yanditwe na: 4 September 2017 Yasuwe: 500

Umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali Nshuti Dominique Savio ashobora kubagwa urutugu nyuma y’aho ku mukino wahuje ikipe ya APR FC yagaragaye asohoka kenshi mu kibuga ndetse avugwa kenshi ku rutugu byatumye abaganga b’iyi kipe bamubwira ko ashobora kubagwa urutugu mu minsi iri imbere.

Uyu musore uherutse kuva muri Rayon Sports ahawe akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’ u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko abaganga b’ikipe ya AS Kigali bamubwiye ko ashobora kubagwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Umuganga w’ikipe ya AS Kigali yambwiye ko nshobora kubagwa mu minsi iri imbere kuko urutugu ruri kumbangamira ndetse simbashe kwitwara neza nkuko bisanzwe.”

Uyu musore watsinze igitego ku mukino wa nyuma bahuyemo na APR FC ubwo banganyaga 2-2 bagatwara igikombe cy’Intsinzi Cup kuri penaliti, yavuze ko yishimiye uko ikipe ye ihagaze ndetse n’urwego bagenzi be bariho .