Print

Emmanuel Kamanzi uyobora EDCL ari mu maboko ya polisi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 September 2017 Yasuwe: 1003

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ifunze Emmanuel Kamanzi wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu, Energy Utility Corporation Limited (EDCL).

Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeli 2017, akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Ashinjwa gutanga isoko ry’ ibikoresho by’amashanyarazi (10 defective transformers and 400 electric poles) by’agaciro ka USD 45000 na USD 280000 buri bikoresho.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Kamanzi yafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki yo kutihanganira ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, biri mu bibangamira iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Emmanuel Kamanzi anashinjwa icyaha cyo kurigisa umutungo gihanwa n’ingingo ya 325 iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.


Kamanzi Emmanuel uyobora EDCL.