Print

Ozil yatangiye guterana amagambo n’abahoze ari abakinnyi ba Arsenal

Yanditwe na: 4 September 2017 Yasuwe: 958

Umukinnyi Mesut Ozil ,Umudage w’imyaka 28 akomeje guhangana n’abahoze bakinira ikipe ya Arsenal nyuma y’amagambo yanditse ku rubuga rwe rwa Faceboook ku wa gatandatu taliki ya 02 Nzeri 2017 ubwo yizihizaga imyaka 4 amaze muri Arsenal.


Uyu Ozil yavuze ko abahoze ari abakinnyi ba Arsenal bakwiye kureka kunenga ikipe ahubwo bakarushaho kuyifana no mu gihe iri mu bibazo.

Yagize ati “Inama nagira abahoze ari abakinnyi ba Arsenal ni uko barekeraho kunenga bagatangira gufana ikipe.”

Akimara gutangaza aya magambo,Ian Wright watsindiye Arsenal ibitego 128 yamubwiye ko ibyo yatangaje bisekeje ndetse akwiye kureka kwihisha inyuma ya Alexis Sanchez agasinya amasezerano mashya.

Yagize ati “Ibyo yavuze birasekeje cyane.Nibatangira gukina neza tuzareka kubanenga.Ozil yatangiye kuvuga cyane,ariko se akina iki?niyongere amasezerano atwereke uburyo yitaye ku ikipe ya Arsenal.Nareke kwihisha inyuma ya Sanchez asinye amasezerano kuko Sanchez niwe abantu bose bibaza aho agiye kwerekeza.”


Ian Wright wahoze akinira ikipe ya Arsenal
Uyu musore umaze imyaka 4 muri Arsenal akomeje gushyirwa mu majwi n’abahoze ari abakinnyi ba Arsenal bayifashije gutwara ibikombe bya shampiyona nka Emmanuel Petit na Martin Keown ko ari umwe mu batuma iyi kipe yitwara nabi kubera imikinire ye iri hasi.