Print

Mu mafoto reba umugore uteye agahinda wakoreweho igikorwa cy’ubunyamaswa n’umugabo we

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2017 Yasuwe: 10804

Mu gihugu cya Etiyopiya umugore witwa Atsede yatwitswe n’umugabo we witwa Haimanot akoresheje aside isura irangirika,ubu ntashobora kurya cyangwa kuvuga uretse kurira gusa.

Uyu mugore ubu ntabasha kureba amaso yarapfuye ntashobora no kuvuga kuko umunwa we warifunze, ibi byose byatewe n’umugabo we wamumennyeho aside mu isura ye.

Atsede Nigussiem w’imyaka 26 ibi bijya kumubaho yarari mu rugo mu gace ka Tigrai mu gihugu cya Etiyopiya,ubwo yafunguraga urugi asanze umugabo we babanaga Haimanot Kahsai w’imyaka 29,uyu mugabo yahise amumenaho aside ubwo umwana wabo w’imyaka 5 Hannibal Kahsai asinziriye.

amaze gukorerwa ubunyamaswa n’umugabo we uko niko yahindutse

Umugore yahise yangirika cyane ku mubiri kuburyo adashobora kurya cyangwa kunywa, keretse iyo bakoresheje ubuhanga bw’abaganga amafunguro agacishwa ahandi. Uyu mugore ubu yirirwa arira kuko aricyo kintu cyonyine ashoboye ubungubu.

Ibi bikimara kumubaho Atsede yahise yiruka mu muhanda atabaza abaturanyi ngo bamutabare,mu gihe uyu mugabo we yahise ahunga muri iryo joro yurira indege.

Amezi 2 arashize Astede aracyamerewe nabi umunwa we warafatanye ntashobora kuvuga kandi yaranahumye ijisho ry’ibumoso kuko ryarapfuye,ubu ashobora no guhuma burundu.

Uko niko yasaga atarakorerwa ubugome n’umugabo we

Atsede ubu ari gufashwa n’abaganga b’abahanga mu kuvura uruhu bo muri Bangkok, mu butumwa yatanze munyandiko yagize ati :”sinzi impamvu umugabo wanjye yakoze ibi, narindi mu nzu y’ababyeyi mu kanya kari gashize, nafunguye urugi nibwo yankoreye ibi, ndababara cyane umutima wange ufite agahinda.”

Astede avuga ko yaramaranye imyaka 5 n’umugabo we barasezeranye ariko ngo nyuma aza kujya muri Yemen mu kazi, nyuma nibwo yagarutse amutwikisha aside.Hashize amezi abiri uyu mugore akorewe iki gikorwa cy’ubunyamaswa n’umugabo we kugeza nanubu batarabona ngo abihanirwe.

Comments

charlotte 28 October 2017

birababaje pe. ark MANA tabara uyu mumama tampanvu nimwe yagombaga gutuma uyumuntu ashya. gusa uwabikoze uzamuhembe ibimukwiriye. muhe gukira kd umuhe kwihangaana no kwiyakira. nyuma yibi harubundi buzima.

Tuyizere 23 September 2017

Mubyukuri iki ni igikorwa cy’ubunyanswa.amafoto y’umugore aduteye agahinda pe turamusengera ku Mana umrinde imuhe kwihangana n’ ukuri ariko aho iyo nyamaswa y’umugabo Imana imubuze amahoro, umutima we umuhagararemo agaruke mugihu cye kdi naho atagaruka icyo cyaha yakoze cyonyine kimubere inkota mumuti mu izina rya YESU Amen .Mana tabara isi yawe?

4 September 2017

Biratey Agahnda.