Print

Umupilote w’ abasirikare b’ u Bubiligi yahanutse muri kajugujugu iri mu kirere

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 4 September 2017 Yasuwe: 5954

Umupilote wungiriza w’abasirikare b’ u Bubiligi yahanutse muri kajugujugyu mu myiyereko ya gisirikare na n’ubu ntaraboneka

Inkuru ya BBC ivuga ko kugeza ubu Ingabo nyinshi z’Ububiligi ziri mu burasirazuba bw’ Ububiligi zishakisha uyu mupilote wahanutse mu ndege.

Muri iyi myiyereko ya gisirikare, abasirikare batatu bamanukiye mu mitaka bava muri kajugujugu Agusta A-109, nyamara ngo umupilote n’umwunganira we ntabwo bari bafite imitaka.

Uwungirije umupilote yafashije aba basirikare batatu kumanukira muri iyi mitaka, nyamara ubwo umupilote yakebukaga akareba mu byicaro by’umwunganira yasanze nta muntu uhari ndetse n’imiryango y’indege ikinguye, bivuze ko yari yamaze guhanuka.

Iyi myiyereko y’abasirIkare barwanira mu kirere mu Bubiligi yaberaga mu gace ka Amay hafi ya Liège, aho abasirikare bamanukaga muri metero amagana, kugeza ubu icyateye ihanuka ry’uyu mupilote kiracyari amayobera.