Print

Amashusho y’ indirimbo ya The Son yiganjemo ibikorerwa mu Rwanda (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2017 Yasuwe: 2142

Umuhanzi Nyarwanda umaze kumenyerwa ku izina rya The Son,yashize hanze amashusho umuntu yavuga ko akeye cyane y’indirimbo yasabwe n’abafana ko yayibasubiriramo,bitewe nuko batari baranyuzwe n’uburyo iya mbere yavugaga kandi nyamara indirimbo ari nziza.

Amashusho y’iyi ndirimbo ahanini bakaba baribanze ku bikorerwa mu Rwanda (made in rwanda),kuko higanjemo ibintu byakorewe mu Rwanda,ibi ngo akaba yarabikoze ashingiye kuri ya gahunda y’u Rwanda ya Made In Rwanda ndetse no kugira ngo abareba amashusho y’iyi ndirimbo yise "Mu Mutima Wawe" barusheho kuryoherwa.

Made In Rwanda niyo yiganje mu mashusho y’iyi ndirimbo

"Mu mutima wawe"akaba ari indirimbo y’urukundo ituje kandi icurangishijwe na Guitar gusa.