Print

Raila Odinga yanze italiki y’amatora Kenyatta yamutsinzemo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 September 2017 Yasuwe: 878

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rutegetse ko amatora y’umukuru w’igihugu agomba gusubirwamo, rukanatangaza itariki y’amatora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Raila Odinga babiteye utwatsi.

Ku munsi w’ejo kuwa mbere ni bwo uru rukiko rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo tariki ya 17 y’ukwezi kwa cumi, runasaba abakandida bombi kwitegura.

Gusa mu gitondo cy’uyu munsi, Raila Odinga yahise atera utwatsi iyi tariki, avuga ko we n’abayoboke be batiteguye neza. Akomeza avuga ko bo bifuza ko aya matora yazaba tariki ya 24 cyangwa 31 z’ukwa cumi.

Itegeko nshinga rya Kenya riteganya ko aya matora asubirwamo bitarenze iminsi 60 uhereye igihe icyemezo cyo kuyasesa cyafatiwe. Haracyategerejwe icyemezo cy’urukiko niba koko rutsimbarara ku itariki yarwo cyangwa niba rwemera kuyigiza inyuma.